Umwitozo wa 9
Uburyo bwo kugenda mu muhanda
|
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri n’ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa ntibishobora gukurura :
A
Ibinyabiziga birenze kimwe
B
Ibinyabiziga bipakiye birenze bibiri
C
Ibinyabiziga birenze bibiri
D
b na c ni byo
Muri 1
2/20
Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose, n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kdi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
A
Ibinyabiziga bidapakiye kdi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
B
Ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
3/20
Urimo kugenda munzira nyabagendwa ni gute wanyura k’umuyobozi w’igare?
A
Kuvuza ihoni mugihe umunyuraho
B
Kumunyuraho umwegereye
C
Gusiga umwanya uhagije igihe umunyuraho
D
Kugabanya umuvuduko mbere y’uko umunyuraho
Muri 1
4/20
Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
A
Mu nsisiro gusa
B
Ahegereye inyamaswa zikurura
C
Hafi y’amatungo
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
5/20
Amatara ndangaburumbarare agomba kubonwa nijoro igihe ijuru rikeye n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ya :
A
m 50 nibura
B
m 100
C
m 150
D
m 200 nibura
Muri 1
6/20
Igihe ukurikiwe n’ikinyabiziga gitwara abarwayi gicanye amatara y’intabaza arabagirana. Wakora iki:
A
Kugihigamira ako kanya ndetse byaba ngombwa ugahagarara
B
Kongera umuvuduko kugirango ugisige
C
Kugumana umuvuduko wari ufite
D
Guhagarara bitunguranye mu muhanda
Muri 1
7/20
Imbibi ziri ku mpera z’ubwihugiko bw’abanyamaguru kandi ziri mu muhanda kimwe n’imbibi n’ibindi bikoresho bigenewe gutuma bagenda mu muhanda nta muvundo zisigwa irangi ry’ibara rikurikira:
A
Irangi ry’umuhondo ngarurarumuri
B
Irangi ry’umweru ngarurarumuri
C
Irangi risa n’icunga rihishije ngarurarumuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
8/20
Ikinyabiziga gishya gikenerwa gusuzumwa bwambere nyuma y’igihe kingana iki :
A
Nyuma y’umwaka umwe
B
Nyuma y’imyaka ibiri
C
A na b ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri
Muri 1
9/20
Wakoze impanuka yo mu muhanda , ni ikihe cyangombwa polisi ishobora kugusaba kucyerekana :
A
Icyemezo cy’iyandikwa ryi ikinyabiziga
B
Uruhusa rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga
C
Uruhushya rwagateganyo
D
Imikorere y’ikinyabiziga
Muri 1
10/20
Icyapa kivuga ko hatanyurwa mu byerekezo byombi kirangwa n’ubuso bw’ibara rikurikira:
A
Umukara
B
Umweru
C
Ubururu
D
Umutuku
Muri 1
11/20
Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa cm 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
A
velomoteri
B
ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande
C
amavatiri y’ifasi
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
12/20
Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri aha hakurikira:
A
Mu kaboko k’iburyo hakurikijwe aho yaganaga uretse igihe ari mu muhanda w’icyerekezo kimwe
B
Ahegereye bishobotse akayira k’abanyamaguru iyo umuhanda ugafite ariko umwanya w’ibiziga n’akayira ntube urenga santimetero 50
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
13/20
Icyapa cy’inyongera kigaragaza ikibanza cy’ingando cyangwa cy’abantu benshi bagendera ku nyamaswa kirangwa n’amabara akurikira:
A
Ubururu, umweru n’umukara
B
Umukara umweru n’umuhondo
C
Icyatsi kibisi, umuhondo n’ikirango cy’umukara
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
14/20
Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa aha hakurikira:
A
Mu masangano
B
Mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati yaho bishinze n’inkomane ikurikiyeho ku ruhande rw’inzira bishinzeho
C
Ibyo byapa bishyirwaho hakurikijwe intera ibitandukanya
D
B na C ni ibisubizo by’ukuri
Muri 1
15/20
Uretse ku byerekeye imihanda iromboreje y’ibisate byinshi n’imihanda yimodoka igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera ucibwa ku muhanda ngo ugaragaze inkombe mpimbano zawo kigenewe ibi bikurikira:
A
Guhagararwamo umwanya muto gusa
B
Guhagararwamo umwanya munini gusa
C
Guhagararwamo umwanya muto n’umunini
D
Ngisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
16/20
Iyo umukumbi ugizwe n’amatungo maremare arenze ane cyangwa amatungo magufi arenze atandatu mu nzira nyabagendwa iyo hatakibona neza kuburyo umuyobozi abona muri m 200 ugomba kugaragazwa kuburyo bukurikira:
A
Itara ry’urumuri rwera cyangwa rusa n’icunga rihishije imbere y’umukumbi
B
Itara ry’urumuri rutukura cyangwa umuhondo ritwawe inyuma y’umukumbi
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
17/20
Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:
A
metero 200
B
metero 150
C
metero 100
D
metero 50
Muri 1
18/20
Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurabirahuri dukurikira:
A
2
B
3
C
1
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
19/20
Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira:
A
ku mihanda y’icyerekezo kimwe hose
B
mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini
C
ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga ugomba gutuma bibisikana butagifite m12
D
Ibisubizo byose nibyo
Muri 1
20/20
Ikindi kinyabiziga kiguturutse inyuma kiguterera amatara y’urumuri rumyasa, wakora iki?
A
Kongera umuvuduko kugira ngo intera iri hagati yawe n’ukuri inyuma igumeho
B
Fata feri y’urugendo kugira ngo umwereke ko ugiye guhagarara
C
Emerera icyo kinyabiziga kugutambukaho niba imbere ntacyago gihari
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza