Umwitozo wa 10
Ibimenyetso byo mu muhanda
|
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
N’iki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora aramutse ahumishijwe n’urumuri rw’amatara yikinyabiziga giturutse mu kindi cyerekezo
A
Humisha ikinyabiziga giturutse mu kindi cyerekezo ucana amatara maremare.
B
Egera kunkombe y’iburyo bw’umuhanda nibinashobioka ugabanye umuvuduko.
C
Canira amatara ikinyabiziga kiva mukindi cyerekezo
D
Ongera umuvuduko kugira ngo usohoke mururwo rumuri vuba bishoboka
Muri 1
2/20
Umuyobozi w’ikinyabiziga yakora iki igihe ageze aho banyura bazenguruka
A
Tanga inzira ku binyabiziga byamaze kwinjira aho banyura bazunguruka
B
Tanga inzira kubinyabiziga biremereye gusa
C
Tanga inzira gusa niba uri munzira ya kabiri niya gatatu isohoka
D
Komeza kuko abandi bayobozi b’ibinyabiziga bagomba kuguha inzira yo gukomeza
Muri 1
3/20
Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
A
Mu minsi 5
B
Mu minsi 8
C
Mu minsi 15
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
4/20
Muri ibi binyabiziga n’ikihe gihagaze nabi
A
Ibinyabiziga byombi
B
Ikinyabiziga cy’icyatsi
C
Ikinyabiziga cy’umutuku
D
Nta n’imwe
Muri 1
5/20
Ni iki gikenewe muri ibi bikurikira kugirango ubashe gutwara imodoka mu muhanda biteganywa nitegeko
A
Uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rugifite agaciro
B
Ubwishingizi bw’ikinyabizaga bugifite agaciro
C
Icyemezo cy’iyandikwa ry’ikinyabiziga
D
Ibisubizo byose nibyo
Muri 1
6/20
Kuvuza ihoni bibujijwe:
A
Ku musigiti, ku rusengero, ku rutambiro
B
Hafi y’ibitaro
C
Hafi y’ubuyobozi bwa polisi
D
Nta gisubizo cy’ukuri
Muri 1
7/20
Niki wakora mbere y’uko uhindura icyerekezo
A
Gutanga ikimenyetso cy’ukuboko no gukoresha amatara ndangacyerekezo.
B
Itegereze neza niba icyapa kikwemerera guhindura icyerekezo.
C
A na B n’ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
8/20
Ni kihe cyerekezo umuyobozi w’ikinyabiziga yinjiriramo iyo ageze aho banyura bazenguruka ?
A
Ibumoso
B
Ibumoso gusa igihe ayobowe ni kimenyetso kimurika
C
Iburyo cyangwa ibumoso
D
Iburyo
Muri 1
9/20
Mugihe ikinyabiziga cyacu bakinyuzeho
A
Tugomba kugabanya umuvuduko
B
Tugomba kongera umuvuduko
C
Tugomba kongera umuvuduko n’ubwitonzi
D
Nta gisubizo cy’ ukuri kirimo
Muri 1
10/20
Kunyuranaho bibujijwe gusa igihe:
A
Igihe mu muhanda hagati hashushanyijemo umurongo w’umweru ucagaguye.
B
Umuhanda ushushanyijwemo umurongo wera udacagaguye
C
Ikinyabiziga gitwawe ku musozi unyerera
D
Nta gisubizo cy’ukuri
Muri 1
11/20
Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora mugihe ashaka kujya iburyo
A
Gukomeza hagati y’ abanyamaguru babiri
B
Kuvuza ihoni akongera umuvuduko
C
Guhagarara akareka abanyamaguru bakambuka
D
Reka umunyamaguru umwe atambuke ubone umwanya wogutambuka
Muri 1
12/20
Igihe umuyobozi w’inyamaswa, afite inyamaswa idatuje, asaba ko ibinyabiziga bihagarara:
A
Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba guhagarara
B
Umuyobozi w’ikinyabizigaagomba kuvuza ihoni agukomeza
C
Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Muri 1
13/20
Utegereje gukata iburyo kwiherezo ry’umuhanda,ukingirijwe n’imodoka ihagaze,niki wakora
A
Guhagarara hanyuma ukagenda gake gake witonze kugezaho ureba neza.
B
Kwihuta wegera imbere aho ushobora kureba ugafunga ikindi cyerekezo.
C
Gutegereza abanyamaguru bakakumenyesha ko ntakibazo wakata.
D
Guhindukiza imodoka vuba kugirango ushake indi nzira wakoresha.
Muri 1
14/20
Nshobora kunyuraho umuyobozi w’ikinyabiziga wahagaze imbere y’inzira yabanyamaguru
A
Yego
B
Yego nyuma yo kuvuza ihoni
C
Yego mu gihe nkurikiwe n’ibindi binyabiziga
D
Oya
Muri 1
15/20
Kumanywa urumuri rudahagije hatabona neza ,ni ayahe matara y’urugendo ugomba gukoresha.
A
Amatara yo kubisika na matara kamena-bihu.
B
Amatara kamena-bihu y’imbere
C
Amatara yo kubisikana
D
Amatara kamena-bihu y’inyuma
Muri 1
16/20
Nk’umuyobozi w’ikinyabiziga, n’iyihe myitwarire wagira
A
Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gukomeza
B
Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kuguma mu ruhande rw’iburyo kugira ngo ahe inzira umumotari
C
Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gutegereza
D
Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gutanga inzira ayiha umu motari
Muri 1
17/20
Mu gihe cy’impanuka mu muhanda n’ubundi bushotoranyi ni yihe nimero ya telefone y’ubutabazi wahamagara :
A
911
B
100
C
112
D
131
Muri 1
18/20
Birabujijwe kongera ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cyangwa velomoteri ibi bikurikira:
A
Imitako
B
Ibintu bifite imigongo cyangwa ibirenga ku mubyimba kandi bishobora gutera ibyago abandi bagenzi
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
19/20
Mu gihe utwaye ikinyabiziga ni joro ucanye amatara maremare ugahura n’ikindi kinyabiziga giturutse mu kindi cyerecyezo:
A
Gukomeza ibumoso
B
Kuzimya ucana amatara maremare n’amagufi
C
Kuzimya amatara maremare kugeza ikindi kinyabiziga gitambutse
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
20/20
Niki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora abonye otobisi iri kuva aho zagenewe guhagararwamo
A
Gukomeza iruhande kuko ufite uburenganzira bwo gukomeza
B
Gabanya umuvuduko maze ureke ikomeze
C
Gerageza unyureho kugirango atagutinza
D
Menyesha umuyobozi wa otobisi aguhe inzira
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza