Umwitozo wa 11
Ibimenyetso byo mu muhanda
|
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira:
A
kugabanya umuvuduko kuburyo budasanzwe
B
Gukacira feri bidatewe no kwirinda ibyago
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
2/20
Ni hehe byemewe kunyuranaho munzira y’icyerekezo kimwe :
A
ku gisate kiri Ibumoso bw’umuhanda
B
Kunyuranaho ntibyemewe
C
Ku gisate kiri iburyo bw’umuhanda gusa
D
Ku gisate cy’ibumoso cyangwa iburyo
Muri 1
3/20
Ntibyemewe gukoresha telephone:
A
Mu biro bya leta
B
Mu biro bya Polisi
C
Igihe utwaye ikinyabiziga
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Muri 1
4/20
Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:
A
Km50
B
Km40
C
Km30
D
Nta gisubizo cy’ukuri
Muri 1
5/20
Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
A
Imyaka 10
B
Imyaka 12
C
Imyaka 7
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
6/20
Mu gihe telefone yawe ihamagawe utwaye imodoka wakora iki :
A
Kwitaba cyangwa guhagarara ako kanya
B
kutayitaba
C
Gushyira imodoka iruhande ukayitaba
D
B na c ni ibisubizo byukuri
Muri 1
7/20
Ni ryari ushobora kwakiriza icyarimwe amatara yose ndangacyerekezo y’ikinyabiziga :
A
Mu gihe ushaka kuburira abandi bakoresha umuhanda
B
Mu gihe ikinyabiziga cyawe gishobora guteza ibyago
C
A na b ni ibisubizo by’ukuri
D
Ntagisubizo cy’ukuri
Muri 1
8/20
Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira:
A
Burenga toni 1
B
Burenga toni 2
C
Burenga toni 24
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
9/20
Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
A
Abanyamaguru
B
Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
10/20
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni:
A
km 70 mu isaha
B
km 40 mu isaha
C
km 30 mu isaha
D
km25 mu isaha
Muri 1
11/20
N’uwuhe muntu ushobora gusimbura ibimenyetso byo mumuhanda, dutegetswe kubaha :
A
Umuyobozi w’ikinyamitende
B
Umunyamaguru
C
Umukozi ubifitiye ububasha
D
Umuyobozi wa bisi
Muri 1
12/20
Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
A
Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
B
Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri
Muri 1
13/20
Ni kihe cyerekezo umuyobozi w’ikinyabiziga yinjiriramo iyo ageze aho banyura bazenguruka :
A
Ibumoso
B
Ibumoso gusa igihe ayobowe ni kimenyetso kimurika
C
Iburyo cyangwa ibumoso
D
Iburyo
Muri 1
14/20
Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
A
Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini :
B
Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
C
Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
D
Ibisubizo byose nibyo
Muri 1
15/20
Kunyuranaho bikorerwa:
A
Mu ruhande rw’iburyo gusa
B
Igihe cyose ni ibumoso
C
Iburyo iyo unyura ku nyamaswa
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
16/20
Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
A
Umuyobozi
B
Umuherekeza
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
17/20
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
A
Ibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10
B
Ibinyabiziga bya police y’igihugu
C
Ibinyabiziga ndakumirwa
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Muri 1
18/20
Kunyuranaho bikorerwa:
A
Mu ruhande rw’iburyo gusa
B
Igihe cyose ni ibumoso
C
Iburyo ni ibumoso
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
19/20
Utwaye ikinyabiziga mu muhanda ufite ibyerekezo bibiri,ikinyabiziga imbere yawe cyikagenda buhoro, imbere yawe umuhanda nta kibazo kunyuranaho, ugomba :
A
Kucyinyuraho bikorewe ibumoso
B
Kucyinyuraho bikorewe iburyo
C
Kucyinyuraho ukoresheje uruhande urwo arirwo rwose
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Muri 1
20/20
Niki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora mu gihe abonye icyapa kiburira cya mpande eshatu gitukura mu muhanda :
A
Hagarara utegereze amabwiriza
B
Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko ateganya icyago imbere ye
C
Kukireka, ukagumana umuvuduko ufite ugakomeza
D
Hagarara kuri icyo cyapa cya mpande eshatu mbere yo gukomeza
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza