Umwitozo wa 12
Uko amatara akoreshwa
|
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
A
Ubuso ni umweru
B
Ikirango ni umutuku n’umukara
C
Ikirango ni umweru n’umukara
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
2/20
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:
A
umuhondo
B
icyatsi kibisi
C
umweru
D
umutuku
Muri 1
3/20
Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
A
Cm 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye
B
Ubugari ntarengwa budakuka ni metero 2 na sentimetero 50
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
4/20
Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
A
Metero 2 na cm 10
B
Metero 2 na cm 50
C
Metero 3
D
Metero 2
Muri 1
5/20
Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:
A
Metero 100
B
Metero 200
C
Metero 50
D
Metero 150
Muri 1
6/20
Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
A
Itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa
B
Agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro
C
Itara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
7/20
Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
A
Ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
B
Ahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga
C
inyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga
D
Ahegereye inkombe y’iburyo
Muri 1
8/20
Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
A
m 2.50
B
m 2.75
C
m 3
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
9/20
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
A
Ibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10
B
Ibinyabiziga bya police y’igihugu
C
Ibinyabiziga ndakumirwa
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Muri 1
10/20
Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi, umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:
A
km 10 mu isaha
B
km 20 mu isaha
C
km 30 mu isaha
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
11/20
Utugarurarumuri turi mu mbavu z’ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira:
A
Umweru
B
Umuhondo
C
Umutuku
D
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
12/20
Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
A
Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
B
Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso
C
Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma
D
A na C ni ibisubizo by’ukuri
Muri 1
13/20
Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira :
A
Romoruki ifite feri y’urugendo
B
Romoruki idafite feri y’urugendo
C
Romoruki itarenza kg 750
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
14/20
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:
A
Ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha
B
Ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha
C
Ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha
D
Ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha
Muri 1
15/20
Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :
A
Cm 30
B
Cm 40
C
Cm 50
D
Metero 1 na cm 55
Muri 1
16/20
Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
A
2
B
3
C
1
D
Ntagisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
17/20
Bumwe muri ubu bwoko bwa feri ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw’ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo:
A
feri yo guhagarara umwanya munini
B
feri y’urugendo
C
feri yo gutabara
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
18/20
Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
A
Toni 10
B
Toni 12
C
Toni 16
D
Toni 24
Muri 1
19/20
Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
A
Igihe kigenda ahamanuka
B
Igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga
C
Igihe gifite feri y’urugendo
D
Ibisubizo byose ni byo
Muri 1
20/20
Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:
A
m1 na cm 50
B
m1 na cm 75
C
m 1 na cm 90
D
m2 na cm 10
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza