Umwitozo wa 15
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira :
A
Romoruki ifite feri y’urugendo
B
Romoruki idafite feri y’urugendo
C
Romoruki itarenza kg 750
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
2/20
Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira he juru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:
A
m1 na cm 50
B
m1 na cm 75
C
m 1 na cm 90
D
m2 na cm 10
Muri 1
3/20
Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’ inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira:
A
Iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
B
Iyo badatatanye kandi bayobowe n’umwarimu
C
Iyo hatari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Muri 1
4/20
Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :
A
Cm 30
B
Cm 40
C
Cm 50
D
Metero 1 na cm 55
Muri 1
5/20
Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira:
A
itara ndangamubyimba
B
itara ndangaburumbarare
C
itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga inyuma
D
A na B byose nibyo
Muri 1
6/20
Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
A
Imbere y’ahantu hinjirwa hakasohokerwa n’abantu benshi
B
Mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
7/20
Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagara gara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:
A
itara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
B
itara ry’icyatsi cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
8/20
Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
A
Mu nsisiro gusa
B
Ahegereye inyamaswa zikurura
C
Hafi y’amatungo
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
9/20
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yere kana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
A
hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga
B
inyuma hafi y’impera y’iburyo bw’ikinyabiziga
C
inyuma ahegereye inguni y’iburyo
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
10/20
Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze ibi bikurikira:
A
inkombe mpimbano z’umuhanda
B
ahahagararwa umwanya muto n’umunini
C
ahanyura abayobozi b’amagare
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
11/20
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagis i zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:
A
Km 60 mu isaha
B
Km 40 mu isaha
C
Km 75 mu isaha
D
Km20 mu isaha
Muri 1
12/20
Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
A
itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa
B
agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro
C
itara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
13/20
Ku kinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntikigomba kurenga ibipimo bikurikira:
A
inyuma ni m 3 na cm 50
B
imbere ni m 1 na cm 70
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
14/20
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:
A
ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha
B
ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha
C
ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha
D
ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha
Muri 1
15/20
Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
A
igihe kigenda ahamanuka
B
igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga
C
igihe gifite feri y’urugendo
D
ibisubizo byose ni byo
Muri 1
16/20
Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira :
A
Imbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso
B
Inyuma ni itara ryera ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
17/20
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
A
ibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10
B
ibinyabiziga bya police y’igihugu
C
ibinyabiziga ndakumirwa
D
ibisubizo byose ni ukuri
Muri 1
18/20
Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
A
Metero 2 na cm 10
B
Metero 2 na cm 50
C
Metero 3
D
Metero 2
Muri 1
19/20
Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira:
A
m 1.2
B
cm 30
C
cm 75
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
20/20
Ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n’amatara 2 atukur a, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira:
A
kutarenza umuvuduko wa km20 mu isaha
B
uburebure bwabyo habariwemo ibyo bitwaye bukaba butarengeje m6
C
uburebure ntarengwa ntiburenga m8
D
A na B nibyo bisubizo by’ukuri
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza