Umwitozo wa 17
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 5
1/20
Ibinyabiziga bikurikira ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo:
A
Ibinyabiziga bigendwamo n’abana
B
Ibinyabiziga bigendwamo n’abamugaye
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
2/20
Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere ikinyabiziga cyose gihagaze umwanya muto cyangwa munini, iyo gihagaze mu mwanya wo kuruhande wagenewe abanyamaguru, kugirango bashobore kugenda batagombye kunyura mu muhanda, umuyobozi agombye kubasigira akayira gafite byibura ibipimo bikurikira by’ubugari:
A
m 1
B
m 2
C
m 0.5
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
3/20
Amatara ndangaburumbarare agomba kubonwa nijoro igihe ijuru rikeye n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ya
A
m 50 nibura
B
m 100
C
m 150
D
m 200 nibura
Muri 5
4/20
Uretse ku byerekeye imihanda iromboreje y’ibisate byinshi n’imihanda yimodoka igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera ucibwa ku muhanda ngo ugaragaze inkombe mpimbano zawo kigenewe ibi bikurikira:
A
Guhagararwamo umwanya muto gusa
B
Guhagararwamo umwanya munini gusa
C
Guhagararwamo umwanya muto n’umunini
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
5/20
Amatara ndangambere na ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6 z’uburebure na m 2 z’ubugari habariwemo imitwaro kandi nta kindi kinyabiziga kiziritseho ashobora gusimburwa n’amatara yo guhagarara umwanya munini iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda. Ayo matara arangwa n’amabara akurikira:
A
Umweru cyangwa umuhondo imbere
B
Umutuku cyangwa umuhondo inyuma
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
6/20
Amahoni y’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri agomba kohereza ijwi ry’injyana imwe rikomeza kandi ridacengera amatwi ariko ibinyabiziga bikurikira bishobora kugira ihoni ridasanzwe ridahuye n’ibivuzwe haruguru:
A
Ibinyabiziga ndakumirwa
B
Ibinyabiziga bikora ku mihanda
C
Ibinyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10
D
A na B ni ibisubizo by’ukuri
Muri 5
7/20
Amatara ndangacyerekezo agomba kuba agizwe n’ibintu bifashe ku rumuri rumyasa, biringaniye ku buryo bigira umubare utari igiharwe ku mpande z’imbere n’inyuma z’ikinyabiziga ayo matara aba afite amabara akurikira:
A
Amatara y’imbere aba yera cyangwa ari umuhondo
B
Ayinyuma aba atukura cyangwa asa n’icunga rihishije
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Ayinyuma aba asa n’icunga rihishije
Muri 5
8/20
Icyapa kivuga ko hatanyurwa mu byerekezo byombi kirangwa n’ubuso bw’ibara rikurikira:
A
Umukara
B
Umweru
C
Ubururu
D
Umutuku
Muri 5
9/20
Buri modoka yagenewe gutwara abantu, ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya 6 umuyobozi abariwemo igomba kugira imikandara yo kurinda ibyago igenewe aba bakurikira:
A
Umuyobozi
B
Umugenzi wicaye ku ntebe y’imbere
C
Ishobora no kugira imikandara kuzindi ntebe z’inyuma
D
Iibisubizo byose ni ukuri
Muri 5
10/20
Ibimenyetso by’agateganyo bigizwe n’imitemeri y’ibara risa n’icunga rihishije bishobora gusimbura ibi bikurikira:
A
Imirongo yera irombereje idacagaguye gusa
B
Imirongo yera irombereje idacagaguye n’icagaguye
C
Imirongo icagaguye n’idacagaguye ibangikanye
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
11/20
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ya m 20:
A
Amapikipiki
B
Velomoteri
C
Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bidapakiye
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
12/20
Imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri iyo bitagishoboka kubona neza muri m200, bagaragazwa ni itara ryera imbere naho inyuma ni itara ry’umutuku ar iko iyo uburebure bwiyo mirongo cyangwa bw’utwo dutsiko burenga m6 impande zatwo cyangwa zayo zigaragazwa ku buryo bukurikira:
A
Itara rimwe cyangwa menshi yera
B
Amatara menshi y’umuhondo
C
Amatara menshi asa n’icunga rihishije
D
Ibisubizo byose nibyo
Muri 5
13/20
Iyo umukumbi ugizwe n’amatungo maremare arenze ane cyangwa amatungo magufi arenze atandatu mu nzira nyabagendwa iyo hatakibona neza kuburyo umuyobozi abona muri m 200 ugomba kugaragazwa kuburyo bukurikira:
A
Itara ry’urumuri rwera cyangwa rusa n’icunga rihishije imbere y’umukumbi
B
Itara ry’urumuri rutukura cyangwaumuhondo ritwawe inyuma y’umukumbi
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
14/20
Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose nubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibugire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
A
Ibinyabiziga bidapakiye kandi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
B
Ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
15/20
Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa nacyo gikuruye ikindi uburebure bw’ibikururwa bukaba burenga m 18 hatabariwemo icyo kinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibi bikurikira:
A
Uumuherekeza w’ikinyabiziga cya kabiri
B
Abaherekeza babiri
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
16/20
Iyo bitagishoboka kubona muri m 200 imodoka zikuruwe n’inyamaswa, ingorofani, inyamaswa zitwaye imizigo cyangwa zigenderwamo kimwe n’amatungo bigomba kurangwa na :
A
Imbere ni itara ryera
B
Imbere ni itara ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije
C
Inyuma ni itara rimwe ritukura
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Muri 5
17/20
Icyapa cyerekana ahantu hagenewe guhagararwamo n’imodoka nini zagenewe gutwara abantu cyirangwa n’ubuso bw’amabara akurikira:
A
Ubururu
B
Umweru
C
Umukara n’umutuku
D
Umweru n’umutuku
Muri 5
18/20
Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500. Iyi bibaye bityo ibinya biziga biherekeranye mu butumwa bishobora kugabanwamo amatsinda atonze umurongo atarengeje m 50 z’uburebure kdi hagati yayo hakaba byibura m 50 ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
A
Ibinyabiziga bya police biherekeranyije
B
Iibinyabiziga by’abasirikare biherekeranyije mu nsisiro
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
19/20
Icyapa kibuza kunyura kubindi binyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri n’amapikipiki adafite akanyabiziga ku ruhande gifite ibimenyetso by’amabara akurikira:
A
Umweru n’umukara
B
Umutuku n’umukara
C
Ubururu
D
A na B ni ibisubizo by’ukuri
Muri 5
20/20
Usibye ibinyabiziga by'ingabo z'Igihugu, Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyuma ntamenwa cyangwa ikindi cyose gituma gikoreshwa mu gutera cyangwa mu kwitabara ntigishobora kugenda mu nzira nyabagendwa kidafite uruhushya rwihariye. Urwo ruhushya rutangwa naba bakurikira:
A
Police y’igihugu
B
Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu
C
Minisitiri w’ingabo
D
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza