Umwitozo wa 19
10 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
Muri 5
1/10
Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera udacagaguye ugaragaza inkombe mpimbano y’umuhanda kiba kigenewe ibi bikurikira:
A
Guhagararwamo umwanya muto gusa
B
Guhagararwamo umwanya muto n’umunini ndetse no kumihanda irombereje y’ibisate byinshi n’imihanda y’imodoka
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
2/10
Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba nijoro igihe ijuru rikeye kumurika mu ntera ikurikira ku binya biziga bifite moteri itarengeje ingufu zigera kuri sentimetero kibe 125
A
m100
B
m75
C
m25
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
3/10
Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
A
Iby’inyuma : m3
B
Iby’imbere: m2.70
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
4/10
Kugirango berekane ahantu habi cyane, hakoreshwa ikimenyetso cy’itara ry’umuhondo rimyasa, rivuga uburenganzira bwo gutambuka icyo kimenyetso barushijeho kwitonda. Ese icyo kimenyetso gihindura iki ku mategeko agenga gutambuka mbere:
A
Ntacyo gihindura
B
Abo rireba nibo batambuka mbere
C
Abatwaye ibinyabiziga binini nibo batambuka mbere
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
5/10
Iyo bitewe n’imiterere y’ahantu intera itandukanya icyapa n’ahantu habi iri munsi ya m150 ku buryo bugaragara, iyo ntera yerekanishwa icyapa cy’inyongera giteye ku buryo bukurikira:
A
Kare ifite ubuso bw’ibara ryera
B
Urukiramende rufite ubuso bw’ibara ryera
C
Mpandeshatu ifite umuzenguruko utukura
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
6/10
Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibintu bimeze bitagishoboka kubona muri m 200, ibinyabiziga cyangwa imitwaro bifite ubugari burenga m 2.50 iyo bigenda mu nzira nyabagendwa bigaragazwa ku buryo bukurikira:
A
Inyuma ni amatara abiri atukura
B
Iyo bibaye ngombwa no ku mpera y’amabondo y’ikinyabiziga cyangwa y’imitwaro ni itara ndangaburumbarare risa n’icunga rihis hije cyangwa ry’umuhondo
C
A na B ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
7/10
Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa sentimetero 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
A
Velomoteri
B
Ipikipiki ifite akanyabiziga kuruhande
C
Igare
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
8/10
Nijoro, amatara yo kubisikana y’ibara ryera cyangwa y’umuhondo agomba, igihe ijoro rikeye kumurika mu muhanda nibura mu ntera ikurikira:
A
m100
B
m50
C
m40
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 5
9/10
Uretse bibonewe uruhushya, ubundi birabujijwe gushyira no gukomeza kugendesha imodoka cyangwa romoruki mu nzira nyabagendwa iyo uburemere bw’ibyikorewe burenze uburemere ntarengwa bwemewe n’ikarita iranga ikinyabiziga ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
A
Ibinyabiziga bya police
B
Ibinyabiziga bihinga
C
Imashini zikoreshwa mu kubaka imihanda
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Muri 5
10/10
Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditse bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’umusoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
A
Mu mezi 2
B
Mu kwezi kumwe
C
Mu minsi cumi n’itanu
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza