Umwitozo wa 1
Amategeko abanza
|
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
Iyo ikinyabiziga gihagaritswe ni joro buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko bibabereye imbogamizi bigomba kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabugenewe kiri ahantu hagaragara kugira ngo kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bakigana ariko ntibireba ibinyabiziga bikurikira :
A
Velomoteri
B
Ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande
C
a na b ni ibisubizo by’ukuri
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
2/20
Kubinyabiziga byavanywe mu mahanga n’abacuruzi babyo kubirango bishyirwa imbere hagaragara inyuguti za MR, zikurikiwe n’inyuguti ku va, A kugeza Z, ese iyo nyuguti ya M isobanura :
A
Isobanura ko byagiye bikurikirana kugera mu gihugu
B
Bisobanura ko bicuruzwa
C
Bisobanura urwego birimo
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
3/20
Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze ibi bikurikira :
A
Inkombe mpimbano y’umuhanda
B
Ahagararwa umwanya muto cyangwa munini
C
Ahanyura abayobozi b’amagare
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
4/20
Ibimenyetso by’agateganyo bigizwe n’imitemeri y’ibara risa n’icunga rishije bishobora gusimbura ibi bkurikira :
A
Imirongo yera irombereje idacaguye
B
Imirongo yera irombereje idacagaguye n’icagaguye
C
Ahanyura abayozi b’amagare
D
Nta gisubizo kirimo
Muri 1
5/20
Ni iyihe feri ituma ikinyabiziga kigenda buhoro kdi kigahagarara ku buryo bwizewe, bubangutse kandi nyabwo uko imodoka yaba yikoreye kose, yaba igeze ahacuramye cyangwa ahatererera :
A
Feri y’urugendo
B
Feri yo gutabara
C
Feri yo guhagarara umwanya munini n’umuto
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
6/20
Niryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri idakora cyangwa vitesi idakora
A
Igihe kigenda ahamanuka
B
Igihe gikuruwe n’ikindi ahamanuka
C
Igihe gifite feri y’urugendo
D
Ibi ibisubizo byose nibyo.
Muri 1
7/20
Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na za remoroki zikuruwe nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba, uri hasi ya cm4 ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira :
A
Ibinyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25.
B
Ibinyabiziga bihinga iyo bijya ahatarenga km25.
C
Ibinyabiziga bya police
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.
Muri 1
8/20
Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugali bwa metero imwe nibura hagati yabo niyo nkomyi, iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kdi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi, umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko wa :
A
Kilometero 40km/h
B
Kilometero 20km/h
C
Kilometero 5km/h
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
9/20
Birabujijwe kubangamira imigendere y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira :
A
Kugabanya umuvuduko ku buryo budasanzwe
B
Gukacira feri bidatewe no kwirinda ibyago
C
a na b ni ibisubizo by’ukuri
D
Ntagisubizo cy’ukuri
Muri 1
10/20
Kubyerekeye ibirango by’ibinyabiziga inyuguti za IT zikurikiwe n’imibare ine kuva kuri 0001 kugeza kuri 9999 biranga ibinyabiziga bikurikira :
A
Ibinyabiziga bikoreshwa na ba kansula
B
Ibinyabiziga by’imishinga
C
Ibinyabiziga biva mu mahanga by’agateganyo
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
11/20
Iminyururu n’ibindi byuma bifashisha bishobora kuvanwaho cyangwa binagana hatabariwemo ibimenyetso byerekana ibyerekezo bigomba gufungirwa ku kinyabiziga kuburyo igihe byizunguza bitarenga impande ziheza uburumbarare bw’ikinyabiziga, ibyo byuma bifashisha ntibigomba gukururuka kubutaka ariko ibyo ntibibujijwe ku binyabiziga bikurikira :
A
Imashini zihinga
B
Ibinyabiziga bitwaye ibintu bidashobora gufata inkongi
C
a na b n’ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
12/20
Guhagarara akanya gato n’akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira :
A
Kumihanda y’ikerekezo kimwe yose
B
Mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini
C
Mu mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugali bw’umwanya w’ibinyabiziga ugomba gutuma bibisikana budafite metro 12
D
Ibisubizo byose nibyo
Muri 1
13/20
Uretse mu mijyi ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifte imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu :
A
Toni 10
B
Toni16
C
Toni 24
Muri 1
14/20
Gushyira mu muhanda ku buryo budasanzwe, ibinyabiziga bikururana birenze bitatu bigomba gutangirwa uruhushya, uretse imashini zihinga iyo zigenda urugendo rutarenze kilometero 25, ibinyabiziga bikururana bitwaye ibyamamazwa n’ibindi biteganwa n’iteka ariko igiteranyo cy’uburebure bw’ibyo binyabiziga bikururana ntibishobora kurenga ibipimo bikurikira :
A
Metero 50
B
Metero 25
C
Metero 35
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirio
Muri 1
15/20
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rigaragara ku mpande zose :
A
Ibinyabiziga bifite ubugari burengeje 2,10cm
B
Ibinyabiziga bya polisi y’igihugu
C
Ibinyabiziga ndakumirwa
D
Ibi bisubizo byose ni ukuri.
Muri 1
16/20
Iyo ikinyabiziga kitagikora cyangwa cyaroherejwe mu mahanga burundu ibyapa ndanga bigomba gukurwaho bikoherezwa mu biro by’imisoro, ibyo bikorwa mu gihe kingana iki
A
Ibyumweru bibiri
B
Amezi atatu
C
Ukwezi kumwe
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
17/20
Ibinyabiziga by’ubutegetsi bw’ibigo byigenga kimwe n’ibinyabiziga by’ingabo z’igihugu bihabwa inomero n’ubutegetsi bubigenga, ibiranga ibyo binyabiziga kimwe n’ibimenyetso byahawe bimenyeshwa aba bakurikira :
A
Ibiro by’imisoro
B
Minisiteri ibishinzwe
C
Polisi y’igihugu
D
Ibi bisubizo byose nibyo
Muri 1
18/20
Kubyerekeye kwerekana ibinyabiziga no kumurika kwabyo, ndetse no kwerekana uguhindura kw’ibyerekezo byabyo, birabujijwe gukoresha andi matara cyangwa utugarumuri biteganywa cyangwa bigendwa muri iri teka. Ariko kandi ibyo ntibibujijwe ku matara akurikira ;
A
Amatara ndanga mbere
B
Amatara ya kamena bihu
C
Amatara maremare
D
Amatara y’imbere mu modoka
E
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.
Muri 1
19/20
Kugira ngo bitabangamira uburyo bwo kugenda mumuhanda, inyamaswa zigomba kugabanywamo amatsinda uretse mu bihe bikurikira :
A
Igihe hari abayobozi bahagije
B
Igihe hatanzwe amabwiriza yihariye yo kwimuka
C
Igihe ntamabwiriza yandi yatanzwe
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
20/20
Kubyerekeye amabara y’ibyapa biranga ibinyabiziga inyuguti n’imibare ku modoka zifite ibyapa byanditse mu mazina y’abantu bwite cyanywa amasosiyete yabo bigomba kugira ibara rikurikira :
A
Umukara
B
Ubururu
C
Umutuku
D
Ntagisubizo
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza