Umwitozo wa 2
Amategeko abanza
|
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
Kugirango bitabangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda, inyamaswa zigomba kugabanywamo amatsinda uretse mu bihe bikurikira :
A
Igihe hari abayobozi bahagije
B
Igihe hatanzwe amabwiriza yihariye yo kwimuka
C
Igihe ntamabwiriza yandi yatanzwe.
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
2/20
Inzigaz’ibinyabiziga zigomba kutagira imigongo iriho:
A
Udushyundu
B
Utunogo
C
a& b Ni ibisubizo by’ukuri
D
Ntagisubizo cyukurikirimo
Muri 1
3/20
Nta tara narimwe cyangwa akagarurumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya santimetero 40 kuva kubutaka,ighe ikinyabiziga kidapakiye ariko ibyo ntibikurikizwa ku matara akurikira :
A
Amatara maremare
B
Amatara ya kamena bihu
C
Amatara ndanga nyuma
D
Amatara maremare
E
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
4/20
Imirongo yera migari yo mu muhanda igomba kugira bugali bungana :
A
Cm 20 na cm60
B
Cm40 na Cm60
C
Cm 60 na cm25
Muri 1
5/20
Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa insinga kimwe n’ibindi bizirikisho by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe ntakundi umuntu yabigenza kandi ntakindi bigiriwe uretse gusa kugira ngo ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa, kandi nturenze na rimwe kilometero 20 mu isaha.Ibyo bizirikisho bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira :
A
Agatambaro gatukura ka 50 cm z’uruhande
B
Ikimenyetso cy’itara risa n’icyunga rihishije
C
Icyapa cyera cya mpande enye gifite 20 cm z’uruhande
D
Ntagisubizo
Muri 1
6/20
Romoroki zifite ubugari ntarengwa bwa cm 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira :
A
Velomoteri
B
Ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande
C
Amavatiri y’ifasi
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
7/20
Mbere yo kwinjira mu isangano aho ibinyabiziga binyura bizengurutse,umuyobozi agomba:
A
Guhagarara akanya gato
B
Kureka ibinyabiziga byagezemo bigatambuka
C
Ntagisubizo
Muri 1
8/20
Iyo kuva bwije kugeza bukeye, bitagishoboka kubona muri m 200 ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bitari velomoteri n'amapikipiki adafite akanyabiziga ko ku ruhande mu nzira nyabagendwa bigomba kugaragazwa na :
A
Imbere ni itara rimwe ritukura
B
Inyuma ni amatara abiri atukura
C
Imbere ni amatara abiri atukura
D
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
9/20
Ibyerekeranye no gusimburana kw’amahoni n’imburira zimurika ntibireba ibinyabiziga bikurikira :
A
Ibinyabiziga bitwara imizigo
B
Ibinyabiziga ndakumirwa
C
Ibinyabiziga by’abapolisi
D
b na c nibyo
Muri 1
10/20
Bimwe muri ibi byapa birabujijwe ku nzira nyabagendwa :
A
Ibyapa biyobora
B
Ibyapa byamamaza
C
Ibyapa by’inyongera
D
b na c n’ibisubizo by’ukuri
Muri 1
11/20
Ibyapa by’inyongera bishobora ku menyesha:
A
Ibitegetswe byihariye gusa
B
Ubugerure cyangwa amarengategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse n’ibitegetswe byihariye
C
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
12/20
Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndanga na ndanga nyuma,ntihashobora kuba aharenze 1,90cm hejuru y’ubutaka, iyo ikinyabiziga kidapakiye ariko kubyerekeye utugarurarumuri ubwo buhagarike ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira :
A
Metero 1 na sentimetero 20
B
Metero 1 na sentimetero 50
C
Metero 1 na sentimetero 70
D
Metero 1 na sentimetero 75
E
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
13/20
Icyapa kigizwe n’uruziga rutukura ubuso bw’umweru gishushanyijemo velomoteri mu ibarara ry’umukara gitegeka ko :
A
Velomoteri zihaca zigombakugenda buhoro
B
Velomoteri zitemerewe kuhahagarara
C
Velomoteri zitemerewe kuhanyura burimusi
D
Ntagisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
14/20
Ibyapa bibuza n’ibitegeka bifite ishusho:
A
Umwashi
B
Kare
C
Uruziga
D
Nk’ingasire
E
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
15/20
Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugali budahagije kugirango imodoka zitambuke neza ni :
A
Inzira y’abanyamaguru
B
Agahanda k’amagare
C
a na b byose ni ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
16/20
Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa imvura bitagishoboka kubona muri metero 200, imirongo y’ingabo z’igihugu zigenda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru n’iperekane cyangwa udutsiko twose tw’abanyeshuri bari ku murongo kw’isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagaragazwa kuburyo bukurikira :
A
Imbere n’itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri.
B
Inyuma n’itara ry’umuhondo ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri.
C
a na b ni ibisubizo by’ukuri
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
17/20
Ibinyabiziga biherekeranije mu butumwa bigamije urugendo rumwe bigomba kugabanywamo amatsinda afite uburebure butarenga metero 500 kandi hagati yitsinda ni irindi hakaba byibura metero 50, hagati y’imodoka n’indi hakaba metero 30,ariko ibimaze kuvugwa ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira :
A
Ibinyabiziga byikorera uburemere burenga 12,500kg
B
Ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe barenga 30
C
Ibinyabiziga bya gisirikare
D
Ibinyabiziga bidasanzwe
E
Ibi bisubizo byose nibyo
Muri 1
18/20
Birabujijwe guhagarara umwanya munini mu gihe kirenze iminsi 7, ibinyabiziga bikurikira
A
Ibinyabiziga bikomatanye bitagishoboye kugenda
B
Ibinyabiziga bifite moteri bitagishoboye kugenda
C
Rumoroki
D
b na c ni ibisubizo byiza
Muri 1
19/20
Imizigo yikorewe n’amagare na velomoteri,amapikipiki,ibinyamitende by’ibiziga bitatu n’ibyine bifite cq bidafite moteri,inyuma ntibishobora kurenza ibipimo bikurikira :
A
Santimetero 20
B
Santimetero 40
C
Santimetero 55
D
Santimetero 50
Muri 1
20/20
Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana kigomba gusubira inyuma abayobozi bagomba gusubira inyuma ni aba bakurikira :
A
abatwaye ibinyabiziga bikomatanye bahuye n’abatwate ibidakomatanye
B
Abatwaye ibinyabiziga binini bahuye n’abatwaye ibito
C
Abatwaye ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe bahuye n’abatwaye ibitwara imizigo
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza