Umwitozo wa 4
Amategeko abanza
|
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
Uburebure bw’ibinyabiziga bikururana hashyizwemo ibituma bikururana icyambere kikaba gikuruwe n’inyamaswa ntibushobora kurenza
A
M11
B
M 17.40
C
M 18
D
Nta gisubizo cyukuri kirimo
Muri 1
2/20
Ibyapa bibuza n’ibitegeka bishyirwa ahakorerwa imirimo bigomba kugira umurambararo wa :
A
Cm 90
B
Cm 70
C
Cm 8
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
3/20
Igisobanuro cy’icyapa gishobora kuzuzwa,gusiganurwa n’ibyapa by’inyongera bifite ishusho :
A
Uruziga
B
Umwashi
C
Urukiramende
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
4/20
Ibitegekwa n’abakozi babifitiye ububasha birusha
A
Birusha agaciro ibindi bimenyetso
B
Binganya agaciro n’ ibindi bimenyetso
C
Birushwa agaciro n’ibindi bimenyetso
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
5/20
Ahanyura abayobozi b’amagare na velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya umuhanda hagaragazwa :
A
Imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare z’ibara ry’umuhondo
B
Imirongo ibiri icagaguye igizwe n’ingirwamwashi z’ibara ryera
C
Imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare cq ingirwamwashi by’ibara ry’ubururu
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
6/20
Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugali budahagije kugirango imodoka zitambuke neza ni :
A
Inzira y’abanyamaguru
B
Agahanda k’amagare
C
a na b byose ni ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
7/20
Iyo umurongo wera urombereje ubangikanye n’umurongo wera ucagaguye umuyobozi yita kumabwiriza
A
Y’umurongo wera urombereje gusa
B
Y’umurongo wera ucagaguye
C
Y’umurongo urushijeho ku mwegera
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
8/20
Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa insinga kimwe n’ibindi bizirikisho by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe ntakundi umuntu yabigenza kandi ntakindi bigiriwe uretse gusa kugira ngo ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa, kandi nturenze na rimwe kilometero 20 mu isaha.Ibyo bizirikisho bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira :
A
Agatambaro gatukura ka 50 cm z’uruhande
B
Ikimenyetso cy’itara risa n’icyunga rihishije
C
Icyapa cyera cya mpande enye gifite 30 cm z’uruhande
D
Ntagisubizo
Muri 1
9/20
Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa
A
Mu isangano
B
Mu bimenyetso bimurika
C
Ahamanuka
D
Nta gisubizo kirimo
Muri 1
10/20
Iyo ikinyabiziga kikoreye ibintu birebire bidashobora kugabanywamo kabiri uburebure bw’imizigo busaguka ku modoka ntiburenza:
A
M 3 ku mpera y’inyuma y’ikinyabiziga
B
M 2 ku mpera y’inyuma y’ikinyabiziga
C
M 1.55 ku mpera y’inyuma y’ikinyabiziga
D
Nta gisubizo cyukuri kirimo
Muri 1
11/20
Umuyobozi w’ikinyabiziga iyo agiye guhindura icyerekezo agomba kubigaragaza kuburyo buhagije kandi budashidikakanywaho nibura akiri mu ntera:
A
Metero 30
B
Metero 5
C
Metero 50
D
Nta gisubizo kirimo
Muri 1
12/20
Ibimenyetso by’agateganyo bivanaho agaciro k’ibimenyetso:
A
Birombereje by’umuhondo biri ahantu hamwe
B
Birombereje bitukura biri ahantu hamwe
C
Ibi bisubizo byose birashoboka
D
K’ibimenyetso byera biri ahantu hamwe
Muri 1
13/20
Ni iyihe mpombo yohereza ibyotsi ibujijwe gushyirwa ku kinyabiziga:
A
Ivubura ibyotsi bicumba
B
Isakuza
C
Idafite akagabanyarusaku
D
Ntagisubizo cy’ukurikirimo
Muri 1
14/20
Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa :
A
N’imirongo idacagaguye
B
N’ibyapa byo ku mihanda
C
N’ibikoresho ngarurarumuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
15/20
Iyo uduce tw’umurongo uciyemo uduce ari tugufi kandi twegeranye cyane tumenyesha ko
A
Iherezo ry’umuhanda
B
Ko umurongo ukomeza wegereje
C
a na b ni ibisubizo by’ukuri
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
16/20
Ibimenyetso birombereje bigizwe n’imirongo iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri,ibi bikaba bishobora kuba bigizwe na
A
Umurongo ucagaguye n’udacagaguye.
B
Umurongo udacagaguye n’ucagagye ibangikanye
C
Umurongo udacagaguye,ucagaguye n’iyi yombi ibangikanye
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
17/20
Mbere yo kwinjira mu isangano aho ibinyabiziga binyura bizengurutse,umuyobozi agomba:
A
Guhagarara akanya gato
B
Kureka ibinyabiziga byagezemo bigatambuka
C
Ntagisubizo
D
Ntagisubizo
Muri 1
18/20
Ibimenyetso birombereje bigizwe n’imirongo iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri,ibi bikaba bishobora kuba bigizwe na ;
A
Umurongo ucagaguye n’udacagaguye.
B
Umurongo udacagaguye n’ucagagye ibangikanye
C
Umurongo udacagaguye,ucagaguye n’iyi yombi ibangikanye
D
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
19/20
Iyo umuhanda utameze neza bakora iki kugira ngo berekane ahantu habi cyane ku nzira nyabagendwa
A
Bahashyira ibikoresho ngarurarumuri
B
Bahashyira ibimenyetso bimurika
C
Bahashyira ikimenyotso cyampandeshatu
D
Bahashyira itara ry’umuhondo rimyasa
E
Ntagisubizo kirimo
Muri 1
20/20
Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndanga na ndanga nyuma,ntihashobora kuba aharenze 1,90cm hejuru y’ubutaka, iyo ikinyabiziga kidapakiye ariko kubyerekeye utugarurarumuri ubwo buhagarike ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira
A
Metero 1 na sentimetero 30
B
Metero 1 na sentimetero 50
C
Metero 1 na sentimetero 70
D
Metero 1 na sentimetero 75
E
Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza