Umwitozo wa 5
Amategeko abanza
|
20 Ibibazo
Igihe gisigaye
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
Muri 1
1/20
Iyo kugenda mu muhanda bidashobora kunyuzwa muyindi nzira ku buryo bworoshye icyerekezo kimwe gishobora gushyirwaho :
A
Mu buryo bwihuse
B
Mu buryo bwemewe
C
Mu buryo busimburana
D
Mu buryo butihutirwa
Muri 1
2/20
Ibinyabiziga bibujijwe guhagarara umwanya munini mu gihe kirenze iminsi irindwi ku nzira nyabagendwa ni:
A
Ibinyabiziga bifite moteri bitagishoboye kugenda
B
Rumoroki
C
A na B ni ibisubizo byiza.
D
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
3/20
IKinyabiziga gishobora gushyirwaho icyapa kerekana umuvuduko ntaregwa n’ikinyabiziga kidashobora kurenza uburemere ntarengwa bwa:
A
Toni 8
B
Toni 4
C
Toni 5
D
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
4/20
. Ubuso bumurika bw'amatara bukozwe n'uruziga rw'umurambararo wa
A
Cm 15 kugeza kuri cm 21
B
Cm 18 kugeza kuri cm 21
C
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
5/20
Amatara magufi ashobora gushyirwa ku kinyabiziga gifite moteri itarengeje ingufu za
A
cm3 40
B
cm 3 30
C
cm3 50
D
cm370
Muri 1
6/20
Amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe :
A
N'amatara magufi n'amatara kamena bihu y'imbere
B
N'amatara maremare n'amatara kamena bihu y'irnbere
C
N'amatara magufi n'amatara kamena bihu y'inyuma
D
A na B ni igisubizo cy'ukuri
Muri 1
7/20
Iyo ashaka kunyura ku kinyabizaga gikuruwe n’ inyamaswa umuyobozi agomba gusiga umwanya inkomyi utagomba kujya munsi :
A
Cm 50
B
m 1
C
cm 40
D
cm 30
Muri 1
8/20
Amatara magufi y'amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa:
A
Igihe cya nijoro gusa
B
Ku manywa iyo hari igihugu
C
igihe cyose mu nzira nyabagendwa
D
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
9/20
Imirongo yera yambukiranya umuhanda igomba kuba ifite ubugari buri hagati ya:
A
Cm 10 na cm 60
B
Cm 60 na cm 25
C
Cm 20 na cm 60
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
10/20
Ikinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana bifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari byayo nukuvuga imitambiko yihindukiza ku cyo ifunzeho uburebure bwabyo ntibugomba kurenza ibihe bipimo bikurikira:
A
Metero 11
B
Metero 10
C
Metero 7
D
Ntagisubizo
Muri 1
11/20
Iyo begereye ibyome bategereje kwambuka , abayobozi b’ibinyabiziga bagomba:
A
Guhagarara ku mirongo ibangikanye
B
Kuguma ku murongo umwe no guhagarara ku ruhande rw’iburyo
C
Kuguma ku murongo umwe no guhagarara ku ruhande rw’ibumoso
D
Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
12/20
Uretse iyo bagize uruhererekane, abanyamaguru bagenda mu muhanda mu gihe cya nijoro cyangwa hatabona neza bagomba kugenda:
A
Ku mirongo ibiri ibangikanye
B
Ku murongo umwe
C
Ku ruhande rw'ibumoso
D
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Muri 1
13/20
Mu mihanda yo mu mijyi ubwikorezi ntarengwa bwemewe kuri buri mutambiko usanzwe ufungwaho ibiziga bine ni:
A
Kgs 1000
B
Toni 12
C
Kgs 24 000
D
Toni 10
Muri 1
14/20
Ubugari bw'imizigo yikorewe n'ipikipiki ifite akanyabiziga ko kuruhande kimwe na rumoroki zikuruwe nabyo ntibushobora kurenga:
A
Cm 75
B
Cm 1,25
C
dm 750
D
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo.
Muri 1
15/20
Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara,igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira :
A
m100 ku manywa na m 20 mu ijoro
B
m 150 ku manywa na m 50 mu ijoro
C
m200 ku manywa na m 100 mu ijoro
D
ntagisubizo cy’ukuri kirimo
Muri 1
16/20
Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa, kugira ngo zerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira:
A
Amatara abiri ashyirwa inyuma
B
Amatara abiri ashyirwa imbere
C
Rimwe rishyirwa imbere,irindi inyuma
D
b na c ni ibisubizo by’ukuri
Muri 1
17/20
Umuyobozi ashobora guhagarika ikinyabiziga cye akurikije:
A
Imiterere y’ikinyabiziga
B
Aho ageza amaso
C
Imbere y’inkomyi idatunguranye
D
b na C n’igisubizo cyukuri
Muri 1
18/20
Igice k’inzira nyabagendwa kiri hakurya y’umurongo mugari wera udacagaguye kigenewe
A
Guhagararwamo
B
Guhagararwamo umwanya munini keretse kubyerekeye imihanda irombereje y’ibice byinshi n’imihanda y’imodoka .
C
Guhagararwamo umwanya muto n’umunini keretse kubyerekeye imihanda irombereje y’ibice byinshi n’imihanda y’imodoka.
D
Nta gisubizo kirimo
Muri 1
19/20
Ibinyamitende itatu bifite moteri bigomba kugira amatara akurikira:
A
amatara abiri ndangambere n’amatara abiri ndanganyuma,yerekana ko ikinyabiziga gihagaze
B
utugarumuri tubiri inyuma
C
a na b ni ibisubizo by’ukuri
D
nta gisubizo cy’ukuri gihari
Muri 1
20/20
Ahanyura abayobozi b'amagare n'abavelomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya, umuhanda haciye imirongo ibiri icagaguye igizwe na:
A
Urukiramende cyangwa ingirwamwashi y'ibara ryera
B
Mpandeshatu cyangwa ingirwamwashi yibare ryera
C
Kare cyangwa ingirwamwashi y'ibara ryera
D
Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
Igiheruka
Igikurikiyeho
Kurangiza imyitozo
Kurangiza imyitozo
×
Uzi neza ko ushaka kurangiza